Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
TAKE CARE AND FIND THE INTREST

WELCOME TO THIS WEB PAGE

KAMINUZA Y'URWANDA YATUZANIYE MASTERS KU MASOMO YO KUBYAZA UBUHINZI INYUNGU

 

Kaminuza y’u Rwanda yatangije “Masters” mu masomo yo kubyaza inyungu ubuhinzi.

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) bagiye gutangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ Ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongerera agaciro ibibukomokaho(Agribusiness).

Aya masomo azatangirira mu ishuri rya Rubirizi na Rusizi mu ntangiriro za Gashyantare 2015 nkuko IGIHE yabitangarijwe na Nyinawamwiza Laetitia, umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bwazo (College of Agriculture, Animal Sciences & Veterinary Medicine,CAVM-Busogo) ahari icyicaro gikuru cy’aya masomo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Musabyimana Innocent yatangaje ko u Rwanda rwari rufite icyuho mu bize ayo masomo ariko ko bagiye kukiziba.

Yagize ati “Hari icyuho ku bize aya masomo. Iyi gahunda iraza yongera umubare w’ Abanyarwanda bafite ubumenyingiro. Mu Rwanda tugomba kongera umusaruro ku 8.5%, ubukungu bw’igihugu bukiyongera kuri 11.5% birasaba imbaraga zidasanzwe kandi ubuhinzi dusanzwe tuzi ko ari ingenzi ku buzima bw’ Abanyarwanda no ku bukungu bw’igihugu.”

Musabyimana avuga ko izafasha gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu iyi Minisiteri yihaye yo guhindura ubuhinzi hakorwa ubw’umuwuga bwo kongera umusaruro n’agaciro kawo binajyana no guhuza amasomo umuhinzi agatera imbere.

Umuyobozi w’uyu mushinga muri kaminuza ya Michigan State University Dr Gretchen Neisler, asanga bateye intambwe ikomeye mu gufasha no kuzamura ubuhinzi mu Rwanda kandi ko bazabikomeza.

Ngabitsinze Jean Chrisostome, umuhuzabikorwa w’iyi porogaramu asanga igamije kongerera imbaraga abagore kuko n’ubundi usanga umubare munini wabo ari abahinzi, bazanafashwa kunoza ibyo bakora bikagera ku isoko.

Abanyeshuri basaga 130 bamaze gutangaza ko bazitabira aya masomo, azibanda ku bushakashatsi n’ubucuruzi.

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article