Overblog
Editer la page Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
TAKE CARE AND FIND THE INTREST

WELCOME TO THIS WEB PAGE

Kuki isake ibika mu rukerera?

poule
posted on Mar , 17 2010 at 15H 21min 02 sec viewed 3928 times

  Buri gihe twumva isake zibika nka saa cyenda n’igice cyangwa saa kumi z’ijoro. Mu kinyarwanda umuntu uzinduka cyane bavuga ko yayiraye ku kababa…Ariko se kuki isake zibika buri gihe muri ayo masaha, kandi zikabikora zose?

Nk’uko tubikesha Science et Vie mu nimero yacyo ya 1116, ngo kuba inkoko ibika muri ariya masaha ntabwo ari uko iba ishaka kudukangura, si nka wa muvugo ngo “kera isake yari isaha, kera isaha yari isake, isaha isake isake isaha.”
Dore zimwe mu mpamvu zituma isake zibika icyo gihe:

1. Kwemeza inkokokazi

Burya ngo agasore katiyemeye ntikarongora inkumi! No ku isake rero niko bimeze, kugirango inkokokazi ziyemere igomba kwerekana ko ifite imbaraga kurusha andi masake magenzi yayo. Mu nyamaswa zose zibaho, isake iri mu zigira imbaraga z’igitsina zidasanzwe. Kugira ngo uwo musonga w’ubushurashuzi uyishiremo rero, igomba kwigwizaho abana (nako inkokokazi) zitagira uko zingana.
Inkokokazi rero nazo zigira uburyo zihitamo isake. Mu byo zikurikiza, harimo ubuzima bwiza. Isake ihiga izindi mu kubika rero iba igaragaza ko izirusha ubuzima. Abashakashatsi nabo basanze isake zibika gake ziba zifite ubuzima bugerwa ku mashyi, mu gihe izibika cyane kandi kenshi ziba zifite ubuzima buzira umuze kandi zirya neza, ibi bikaba bituma inkokokazi zishika zikayisanga kuko iba yarihaye…

2.Kwikiza ba mukeba

Iyo isake ibitse, iba yeretse ngenzi zayo ko aho ihagaze ari ahayo (son territoire/ its territory), nta yindi ikwiye kuhasunutsa ikirokoroko. Niyo mpamvu mu duce tubamo amasake menshi, usanga yahanishije wagirango ari muri répétition. Buriya ziba zahanganye, beef yabaye yose!

Kuba zihitamo kubika mu masaha y’urukerera rero ni uko haba hakonje, bikaba bifasha ijwi kugera kure. Ku bakwibaza impamvu itabika nijoro ho impamvu irumvikana, kuko isake nazo ziba zinaniwe nkatwe twese…
Partager cette page
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :